Kigali

Ezra Joas yabwije ukuri abahanzi babwirwa ko badashoboye umuziki bagakomeza kuwizirikaho – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/11/2024 8:49
0


Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filime, Niyongabo Esdras wamamaye mu myidagaduro nka Ezra Joas, yavuze ku bahanzi babwirwa ko nta mpano y'umuziki bafite ariko bagakomeza kuwizirikaho ndetse n'abaririmba indirimbo zidafite ubutumwa, agira abahanzi inama yo gukoresha izina ryabo mu buryo buberekeza ku bukungu



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Ezra Joas yavuze ko abahanzi binjiye mu muziki kubera ko bafite impano batandukanye cyane n'abawinjiramo bawukurikiyemo amafaranga. 

Yavuze ko aba bantu batandukanye cyane kuko uw'impano yishimira guhora yiga ibishya no gukosorwa, mu gihe ukurikiye amafaranga usanga abamuha ibitekerezo bidahuye n'ibyo ashaka kumva bose birangira bahindutse abanzi be.

Ati: "Impano iravomerewe ari byo bya bindi byo kwihugura, kwiga, kumenya. Ariko umuntu ugiye mu bucuruzi bw'umuziki azaririmba nabi bamubwire bati 'nyabuneka uri kuririmba nabi,' ababivuze bose babe abanzi be."

Yavuze ko aba bahanzi babwirwa ko nta mpano babifitemo ndetse bakagirwa inama yo kwerekeza mu yindi mirimo bashobora gukora neza nyamara bagakomeza gutsimbarara ndetse bagakomeza gushyira hanze n'izindi ndirimbo nyinshi.

Ibi bihangano by'aba bahanzi usanga birebwa nk'ibindi byose ariko ibitekerezo bahabwa ahanini ugasanga ahanini ari ibibabwira ko bari gukora ibintu bitari byo. 

Ezra yabwiye abahanzi bafite impano ariko mu by'ukuri usanga ibihangano byabo bitarebwa ngo bikundwe ku rwego rwo hejuru, kugira umutima ukomeye. Ati "Ariko kuba utangiye kubona 'views' nkeya, wijarajara. Igitonyanga ntabwo kimena urutare rw'ibuye ari uko gikomeye, ahubwo ni uguhozaho."

Uyu musore yanagiriye inama abahanzi usanga babayeho mu buzima burenze kure ubushobozi bwabo, ababwira ko baba baramaze gusimbuka icyiciro cy'ubukire, atanga urugero ku bifuza kugenda mu modoka nk'iyo Bruce Melodie agendamo kuko bumva ko nabo bamaze guhinduka ibyamamare.

Yagize ati: "Umukene w'umuhanzi ubaye mu buzima bw'abakungu yasimbutse icyiciro cy'ubukire. Kandi kugira ngo ube umukire, uve mu bukire ube umukungu, hari ibintu bine ukwiriye kumenya; kwisobanukirwa, ukagira amahitamo, ukagira amahame ndetse n'intego, ibyo bikwinjiza mu bakungu. [...] kukubona mu modoka zitandukanye ntawe uzabigusekera kuko icyiza ni uko wenda utagiye unyagirwa mu mvura kubera ya sura yawe ugomba kurinda."

Yabwiye abahanzi ko niba bagiye gutangira gukora umuziki bakwiye kubanza kugira imyandikire myiza y'indirimbo kugira ngo birinde kwisanga mu buhanze butagira ubutumwa butanga, aho usanga umuhanzi aririmba ijambo rimwe akarisubiramo kugeza indirimbo irangiye. Yashimangiye ko ibyo byose babikora bamaze 'kugafata' nyamara baratangiye baririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye.

Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Niyo’ yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Nzakunambaho Yesu”, “Ibihe turimo”, “Nizera ko” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.

Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.

Uyu musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Ezra Joas yakomoje ku bahanzi usanga babayeho ubuzima bubarenze ndetse n'abihambira ku muziki batawushoboye

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Ezra Joas


   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND